UKWEZI KUMUGORE

Ukwezi k’umugore niki?

Ni impinduka iba ku mubiri w’umugore mu gihe kingana nukwezi cyagwa kirenga. Bavuga ko ari ukwezi kubera ko kwisubiramo, umugore ajya mu mihango buri kwezi. Ukwezi k’umugore ni igihe kiri hagati y’igihe ugiriye mu mihango n’igihe uzabona indi mihango.

Ukwezi k’umugore gutangira ryari?

Ukwezi k’umugore gutangira mugihe umukobwa u ri mu kigero cy’imyaka 8-12 y’amavuko atangiye kuba umwangavu nibwo atangira kujya mu mihango.Icyo gihe iyo yabonye imihango nibwo ukwezi kwe gutangira.

Ibice bigize ukwezi kumugore

Ukwezi kumugore kugizwe nibice bine bigaruka buri kwezi igihe hatabayeho gusama inda. Bitangira ku munsi wa mbere wagireyeho mu mihango, ibyo bice nibi bikurikira

  •  Igice cy’imihango: ni igihe umukobwa ajya mu mihanga cyagihe aba atangiye kubona ibinu bisa nkamaraso byamazi biva mu gitsina cye .Hari igihe umara iminsi iri hagati y’itatu n’irindwi ukiva ,icyo gihe bavuga ko umukobwa ari mu mihango
  • Igice igi ritangira gukorwa mu myanya myibarukiro y’umugore aribyo bita follicular phase: kino gihe mu mubiri w’umukobwa haba hari gukorwa icyo bita follicules aribyo bivamo igi .Icyi gihe umukobwa akimaramo hagati y’iminsi itanu cyagwa irindwi.
  • Igice cy’uburumbuke (Ovulation): iki ni igice k’ingenzi kigize ukwezi k’umugore kuko mu gihe ukwezi kwe kugeze muri iki gice,iyo akoze imibonano mpuzabitsina ashobora gusama inda kuko iki gihe akimaramo iminsi irindwi .Iyi minsi 7 dusangamo iminsi 4 mbere yuko intanga ngore irekurwa,umunsi yarekuriweho,n’iminsi 2 ya nyuma yo kurekurwa kw’intanga ngore.Intanga ngore irekurwa ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi k’umugore buri gihe.
  • Igice cyisubirana ry’ibice byakoze igi mu myanya myibarukiro y’umugore cyitwa (luteal phase)

Ibice byakoze igi mu ruko kwezi biba biri gusubirana kugirango byitegure kuzongera gutanga irindi gi rikuze mu kwezi gukurikiraho.

Ukwezi kumugore guhinduka n’ukudahinduka

Nkuko imibiri yacu atari imwe n’ibyo turya bya buri munsi bikaba atari bimwe tutibagiwe n’imisemburo yo mu mibiri yacu, niko n’ukwezi k’umugore kutagira iminsi imwe ku bakobwa bose. Hari abagira ukwezi guhinduka abandi bakagira ukwezi kudahinduka.

Ukwezi kudahinduka  

Iyo bavuze ngo umukobwa agira ukwezi kudahinduka bishatse kuvuga ko abona imihango ye buri nyuma y’iminsi runaka ingana.

Ukwezi guhinduka

Umukobwa aba ajya mu mihango hashize iminsi mike cyagwa myinshi buri gihe ihinduka.Niba ukwezi gushize yaragize ukwezi kw’iminsi 21 ukundi kwezi iminsi igahinduka ikaba 29 ,icyo gihe uwo mukobwa aba afite ukwezi guhinduka

Ni gute babara ukwezi k’umugore? 

Ukwezi guhinduka ubara mumezi atandatu (6) ukabara ukwezi kwagize iminsi myinshi ugakuramo 11 nukwezi kwagize iminsi mike ugakuramo 18, noneho umwanya usigaye hagati niwo w’uburumbuke.

Urugero:Ukwezi kwa 1 iminsi 28, Ukwezi kwa 2 iminsi 33, Ukwezi kwa 3 iminsi 35, Ukwezi kwa 4 iminsi 27, Ukwezi kwa 5 iminsi 31, Ukwezi kwa 6 iminsi 27.

35-11=24

27-18=9

Ubwo uyu muntu uburumbuke bwe ni kuva kumunsi wa 9 kugeza kumunsi wa 24.

Umuntu ufite ukwezi kudahinduka ufata iminsi igize ukwezi kwawe ugakuramo 14 hanyuma kumunsi ubonye ukaba ushobora kwongeraho cyangwa gukuraho 3, hagati aho ushobora gusama ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Urgero:ukwezi gufite iminsi 30

30-14=16

16+3=19

16-3=13

Ubwo kuva ku munsi wa 13 kugeza kumunsi wa 19 ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ushobora gusama.

Uko umukobwa yakikorera isuku ari mu mihango

Gukaraba umubiri wose igihe ugiye guhindura agatambaro kisuku (kotegisi)

Guhindura kotegisi nibura 3 ku munsi

Kutagira ipfunwe ukumva ko ari ibintu bisanzwe biba ku gitsina gore

Ese kujya mu mihango n’igisebo?

Oya ntago ari igisebo ahubwo umukobwa ugejeje imyaka 15 utari wayijyamo aba ari ikibazo, icyo gihe ajya kwa mungaga, kuko kujya mu mihango ni kimwe mu bimenyetso by’uko umukobwa ashobora kuba yasama akororoka kandi bigaragaza ko imisemburo y’umubiri we ikora neza.

Ibimenyetso ushobora kubona kumubiri wawe mbere y’uko ujya mu mihango cyagwa utangira iminsi yawe y’uburumbuke nibi bikurikira?

Ushobora kumva ubaba mu cyiziba cy’inda bindasazwe nibikubaho uzumve ko atari ikibazo ahubwo ari ineguza yuko ugiye kujya mu mihango Hari n’igihe ushobora kugira ubwo bubabare  uri mu minsi yawe y’uburumbuke.

Ushobora no gutangira kuzana uduheri wadukoraho ukababara mu maso.Ibi nabyo biri mu bimetso by’uko imihango yegereje.

Akenshi abagore bakunze kuzana ibintu birenduka biva mu gitsina(vaginal dischange) iyo bari mu minsi yabo y’uburumbuke  cyagwa mbere yuko bajya mu gihe burumbuke.

Ikindi gishoboka gikunze kugaragara n’ugutonekara amabere.Nacyo ni ikimeyetso cy’uko ugiye kujya mu mihango.

Inama

Babyeyi nibyiza ko mwaganiriza abana banyu b’abakobwa kubijyanye nuko bakitwara bari mu mihango n’impinduka bahura nazo kandi ko bagomba no kwirinda kuko iyo umwangavu yatangiye kujya mu mihango biba binashoboka ko yasama.

Bakobwa nshuti zanjye ni byiza ko mwakwigirira isuku igihe cyose, cyane cyane mu gihe muri mu mihango kandi ni byiza kumenya ukwezi kwawe kugirango imihango itazagutugura ukiyanduza bigatuma utangira kumva ufite ipfunwe mubandi.Kumenya ukwezi kwawe bigufasha kuba wakwirinda inda utateganije ariko icyiza nuko wakwifata kuko nibwo buryo bwiza kandi bwizewe 100% mu kukurinda kuba wasama inda utateguye no kuba wakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yanditswe na: Joyce Fina UWIDUHAYE

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’ubuvuzi

Umunyamabanga mu muryango wa RVCP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *