UBUGUMBA

Ese ubugumba niki?

Ubugumba ni igihe umugabo cyangwa umugore adashobora kubyara. Ibi bikunze kuboneka mubashakanye kandi hakaba hari impamvu nyinshi zitandukanye zitera iki kibazo.

Abenshi mubahura niyindwara bavuga ko bakunze kubababonana ntazindi mbogamizi ariko gusama bikaba ingorabahizi.

Niki cyaba gitera ubugumba?

Impamvu zitera ubugumba aribyo byitwa kutabyara zishobora guturuka ku mugabo cyangwa ku mugore kuko abenshi babogama kuruhande rumwe kandi atariko byakagenze.

 Impamvu zituruka ku bagore;

  • Imiterere ya nyababyeyi ibuza igi gukura neza kandi bikunze kubaho kubera indwara cyangwa ibibyimba byizana muri nyababyeyi.
  • Iyo imiyoborantanga yazibye igihe yatwikiriwe n’uduce twagahu gatwikira inyama zo munda.
  • Udusabo tw’intanga tudakora kubera ko nta misemburo iva muri hypothalamus.
  • Gutinda kwivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wazanduye.
  • Guhinduka mu mikorerwe y’ururenda rufasha intanga ngabo koga ngo ihure n’intanga ngore.

Impamvu zituruka ku bagabo;

  •  Kwangirika cyangwa kudakora neza kw’igice cy’ubwonko(hypothalamus) kigenzura imisemburo yifashishwa mu ikorwa ry’intanga ngabo.
  • Kudakora neza k’uduce tw’umubiri dutuma amabya atanga intanga hifashishijwe imisemburo.
  • Imiterere y’imyanya ndangagitsina y’umugabo ishobora gutuma iyimuka ry’intanga rigorana mu gihe zikorwa n’igihe k’imibonano mpuzabitsina.
  • Intanga zidafite ingufu kubera ko ibigize amasohoro bidahagije.
  • Kudashyukwa/uburemba
  • Indwara zizaharisha ubwirinzi bw’umubiri nka diyabeti hamwe n’izituruka kumirire mibi nka bwaki.

Hari impamvu yaturuka kuri bombi ariyo gucikiriza hagati igihe bakora imibonano mpuzabitsina ntihabeho kurangiza ku mugabo.

Ese abahura niki kibazo bafashwa bate?

Mu gusuzuma abafite iki kibazo bafashwa hibanzwe ku myaka y’abashakanye,ubuzima bw’imyororokere n’imiterere ndangagitsina yabo ,kuba barakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro,kuba hari uwigeze kubagwa cyangwa kunywa inzoga nyinshi n’itabi ,imirire mibi n’ibindi.

Bumwe mu buryo bwifashishwa bavura iyi ndwara twavuga:

-Imisemburo y’ibinini cyangwa inshinge

-Kubagwa (coelioscopie,microchirurgie,hysteroscopy)

-Ubujyanama ku bashakanye

Umwanzuro

Mu gusoza, twabibutsa ko ababyeyi bakwiye gukurikirana abana babo kuva bakivuka kugeza igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu,kugira ngo bamenye neza ubuzima bw’imyororokere yabo.

Ubugumba ni indwara igirwa hagati y’abashakanye bombi kandi biba byiza iyo habayeho ubufatanye mu kwivuza igihe bahuye niki kibazo, ikindi kwivuza byo ni kare , cyane cyane indwara zifata mu myanya ndangabitsina kubera ko ari ingenzi mu kwirinda ubugumba.

Yanditswe na: KAMIKAZI Rachel

Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi

Umuyobozi wungirije mu muryango wa RVCP-Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *