MENYA UBWOKO BW’AMARASO YAWE KUKO ARI INGENZI KU BUZIMA BW’IMYOROROKERE

Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso. Hari ababihuza n’imyitwarire ndetse n’imiterere ya muntu, hari ababihuza n’ibibazo bamwe bagira byerekeranye no gukuramo inda ku babyeyi, yewe hari n’abazi ko bikenerwa gusa igihe umuntu yagize ikibazo cy’amaraso make, agakenera kongererwa andi kwa muganga.

Amaraso agizwe n’ibintu byinshi,ariko twakibanda kubice 2 binini by’ingenzi.Hari igice kigizwe n’amazi (Plasma) ari nacyo kinini, n’ikindi kigizwe n’uturemangingo (cellules/cells). Utu turemangingo turimo utw’umweru (globules blancs/white blood cells) aritwo dufasha gukora abasirikare bafasha umubiri mu kurwanya indwara ndetse n’utw’umutuku ari two dutanga ibara ry’umutuku ry’amaraso (globules rouge/red blood cells, natwo tugena ubwoko bwose bw’amaraso.

Hari ubwoko bw’amaraso bune: Kuri twa turemangingo tw’umutuku hariho antigenes z’ubwoko bune. Ubwa mbere bwitwa A (groupe sanguin A), ubu bukagira umusirikare uba mu maraso ariko utayirwanya witwa B. Ubwoko bwa kabiri ni B (Groupe sanguin B), bukagira umusirikare A (anticorp A), ubwa gatatu ni A na B (AB) ubu nta musirikare bugira uburwanya. Ubwa kane ni O bugira abasirikare (anticorps) A na B.Ikindi kandi bamwe bashobora kugira agace kinyongera bita rhesus (Rh+) mu gihe abandi batakagira mu maraso yabo (Rh-).

Iyo umugore afite Rh+, umugabo akagira Rh- icyo gihe ntakibazo kiba kirimo mubijyanye no kubyara n’ingaruka zigendanye no kudahuza amaraso n’umwana.

Iyo umugore afite Rh – n’umugabo we akaba afite Rh- nabwo ntakibazo bagira mu bijyannye no kudahuza amaraso kw’abana bazabyara.

Iyo umugore afite Rh +,umugabo afite Rh +,aha naho ntakibazo bagira mu bijyanye no kudahuza amaraso n’umwana umugore atwite.

Dutinda cyane kukuba umugore yaba afite Rh- umugabo afite Rh+. Uyu muryango uba usabwa kwitonda ndetse ukagisha inama muganga uburyo bakitwara kuko haba hari ibyago byinshi byatuma inda ivamo no kutabona urubyaro bitewe n’abana wifuza kugira.Iyo umugore afite Rh -,umugabo akagira Rh+ umwana nawe akavuka afite Rh + bituma umubiri w’umubyeyi ukora abasirikare bo kurwanya undi mwana wazasamwa ku nda ikurikiyeho kubera ko umubyeyi aba adafite aka karemangingo ka Rhesus kandi yarabyaye umwana ugafite.

Ni byiza kubimenyesha muganga hakiri kare bakaguha umuti witwa “Rhogam” ufasha umubyeyi kudakora abasirikare bo kurwanya inda yasama zikurikira iya mbere,bikaba byamurinda kujya inda zivamo biturutse ku kudahuza rhesus n’umwana atwite.

Kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ni byiza kuko bifite akamaro. Nk’iyo umuntu agize ikibazo cyo kubura amaraso, arwaye cyangwa se yakoze impanuka, muganga arabyifashisha kugira ngo uhabwe ubwoko bw’amaraso buhuje n’ubwawe kuko bitabaye ibyo, ntubone amaraso igihe uyakeneye byakugiraho ingaruka zirimo n’urupfu.Menya ubwoko bwawe bw’amaraso.

Yanditswe na: Protogene NSENGIMANA
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’ubuvuzi
Umukorerabushake mu muryango wa RVCP

2 thoughts on “MENYA UBWOKO BW’AMARASO YAWE KUKO ARI INGENZI KU BUZIMA BW’IMYOROROKERE

  • January 8, 2021 at 6:04 am
    Permalink

    Murakozee cyanee pe

    Reply
  • January 8, 2021 at 6:06 am
    Permalink

    Ibi bintu biri sérieux pe

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *