INDA ZITATEGANYIJWE
Inda zitateganyijwe ni inda zitwarwa zitateguwe, ni ukuvugako iba ije hakiri kare (imburagihe) cyangwa se igatwarwa idakenewe. Bavuga ko inda iteganyijwe iyo gutwarwa kwinda byabaye mugihe gikwiye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga UNFPA (United Nations Population Fund) bwagaragaje ko umukobwa 1 muri 5 aba umubyeyi kumyaka 19, abana basaga 23,544 babyawe n’ababyeyi bari munsi y’imyaka y’ubukure mu mwaka wa 2019.
Ni iki gituma abangavu batwara inda batabiteganije?
Zimwe mu mpamvu ziza kwisonga muzitera inda zitateganyijwe, harimo: Kutagira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere n’uburyo bwo kwirinda, igitutu cy’urungano (ingimbi n’abangavu) no kugira inyota yo kugerageza gukora imibonano mpuzabitsina, imyumvire n’imyizerere, ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse n’ubukene .
Nubwo benshi mu bangavu n’ingimbi bahabwa amakuru anyuranye ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, amwe muri yo ashobora kuba atizewe (ibihuha) hagamijwe inyungu bwite k’uwifuza kugukoresha imibonano mpuzabitsina.
Bamwe babeshywa ko gukora imibonano mpuzabitsina kumanywa bituma udatwara inda, cyangwa se iyo ukoze imibonano mpuzabitsina uhagaze udashobora gusama,abandi bakababwira ko gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere utajya usama,n’abandi bakagwa mu mutego wo kubeshywa ko gukora imibonano mpuzabitsina n’umuhungu mukundana biba bigaragaza ko umukunda. Ayo makuru yose ntabwo ari ukuri( ni ibihuha ) kuberako igihe cyose umwangavu yatangiye kujya mu mihango agakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ari mu gihe cy’uburumbuke bishobora kumuviramo gutwara inda itateguwe.
Ingaruka zo gusama utabiteguye
Inda zitateganyijwe zishobora gutera ingaruka nyinshi zitandukanye haba ku mwangavu watwaye inda, kumwana uri munda ndetse n’umuryango. Zimwe murizo ngaruka harimo: gucikiriza amashuri, kwiyahura, kwiheba, ubukene mu muryango, ipfunwe, kutigirira icyizere, ibyago byinshi byo kurwara indwara yo kujojoba (fisitile) kuberako imyanya myibarukiro ye iba itarakomera, n’amakimbirane mu muryango.
Uko twakumira inda zitateganijwe
Inda zitateganyijwe zigira ingaruka zitandukanye haba mu bukungu, imibereho myiza n’iterambere, ryaba iry’umuryango, umwana n’umubyeyi ndetse nigihugu muri rusange. Bumwe muburyo bwizewe bwakoreshwa hirindwa inda zitateganyijwe harimo: kwifata (ubu nibwo buryo bwonyine bwizewe 100% bwo kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina), gukoresha agakingirizo n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.
Umwanzuro
Ningombwa ko buri wese agira uruhare mu gukumira inda zitateganyijwe; ababyeyi ndetse n’abarezi barasabwa kuganiriza abangavu n’ingimbi kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere babaha amakuru yizewe ndetse bakabafasha gusobanukirwa n’imihindagurikire y’imibiri yabo. Igihe cyose umwangavu agaragaje ibimenyetso birimo: kubura imihango ya buri kwezi, ukubyimba kw’amabere, isesemi, kubura ubushake bwo kurya, ndetse n’ihinduka ry’amarangamutima,ni ngombwa kwihutira kwegera umujyanama w’ubuzima cyangwa akagana ikigo nderabuzima kimwegereye bakamukurikirana kugira bamufashe kumenya niba atarasamye.
Yanditswe na: Ange Marie Reine ISINGIZWE UMUBYEYI
Umunyshuri muri Kaminuza y’u Rwanda
Umuyobozi wa porogaramu: HIV/AIDS, SRH & Family planning muri RVCP