GUKEBWA

Gukebwa ni iki?

Gukebwa bamwe bakunze kwita gusiramurwa ni igikorwa cyo kubaga yangwa kwambika impeta hakurwaho agahu gasaguka ku mutwe w’igitsina cy’umugabo. Utarakebwa ako gahu kaba gashobora kubika imyanda myinshi yatera n’indwara, iyo umuntu atarakebwa ntabwo byoroha kwisukura uko bikwiye, ariko iyo yakebwe agakaraba neza, isuku ye iba yuzuye nkuko byemezwa n’inzobere

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gukebwa cyangwa gusiramurwa bigabanyiriza uwabikorewe ibyago byo gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku rugero rwa 60% .Minisiteri y’ubuzia ikangurira abantu kwitabira gahunda yo gukebwa kuko ari uburyo bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe. Gukebwa kw’abagabo kugabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera sida. Iyo umugabo afite igishishwa ku gitsina cye aba afite n’ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera sida ariko n’abakebwe ntibivuga ko badashobora kuyandura cyangwa ngo banduze abandi

.

Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu gikorwa cyo gukebwa?

Gukebwa hashobora gukoreshwa uburyo bw’impeta yambikwa igitsina cy’umugabo cyangwa hagakoreshwa uburyo bwo kubaga.Ubu buryo bwose burakoreshwa hano mu Rwanda,kandi bugakorwa hagendewe ku mahitamo y’ukebwa bikanakorwa n’inzobere zabihuguriwe.

Ni ibihe bibazo bituruka ku kudakebwa?

Bimwe mu bibazo biterwa no kudakebwa harimo kutabasha kwisukura uko bikwiye kandi igihe umuntu ageze igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ahorana ibyago byinshi byo kuba yakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha uwakebwe.

Umuntu utarakebwa ashobora kwanduza umukobwa cyangwa umugore bakoranye imibonano mpuzabitsina agakoko gatera kanseri y’inkondo y’umura kuko imyanda yibika mugahu kavanwaho mu gihe cyo gukebwa.

Ni byiza ko mbere yo gukebwa,uhabwa urukingo rwa Tetanus. Ku  isi yose hari abantu 9% barwara indwara ya Tetanus nyuma yo gukebwa, nyamara muri abo icyenda ku ijana barwaye iyo ndwara batatu ku ijana nibo bonyine bari barakebwe hifashishijwe uburyo bw’mpeta. Abandi batandatu bari barakebwe hakoreshejwe uburyo bwari bumenyerewe bwo kubaga.

 Ibyiza byo gukebwa

-Kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA

-Isuku

-Kugabanya ibyago byo gukwirakwiza agakoko gatera kanseri y’inkondo y’umura.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS )ntiwigeze igaragaza ko abo bantu icyenda batewe tetanus no kuba barakebwe, ahubwo harakekwa ko isuku nke yaba ariyo nyirabayazana

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) wasabye ibihugu byose bitanga serivisi yo gukeba, gukingira iyi ndwara mbere na nyuma y’uko umuntu akebwe. OMS ikaba yaribanze cyane cyane ku bihugu byiganjemo abantu batigeze babona urwo rukingo. U Rwanda ruza mu itsinda ry’ibihugu bifite abantu benshi bahawe urukingo rwa Tetanus bakiri abana aho ruri ku kigero cya 96.8%.

Byanditswe na: Ange Marie Reine ISINGIZWE UMUBYEYI

Umunyeshuri muri kainuza y’uRwanda

Umuyobozi wa Porogaramu: HIV/AIDS prevention, SRH and Family Planning muri RVCP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *