UBURENGANZIRA KU BUZIMA BW’IMYOROROKERE

Uburenganzira ku buzima bw’imyororokere ni iki?

Uburenganzira ku buzima bw’imyororokere: Ni ukuba urubyiruko rwaba ingimbi cyangwa abangavu bahabwa amahirwe yo kugira amakuru ku buzima bw’imyororokere bakayamenya, bagafashwa kwirinda ibishuko bitandukanye ,bagashyigikirwa mu bihe bitoroshye bacamo by’impinduka nyinshi zigaragara hakurikijwe igihe k’imyaka baba bagezemo.Ni uburenganzira bwabo kandi ni inshingano za buri wese cyane cyane ababyeyi mu kugira uruhare mu gutuma bagira amakuru kandi yizewe ku buzima bw’imyororokere.

Ni ayahe makuru urubyiruko rukwiriye kumenya ku buzima bw’imyororokere?

Amakuru urubyiruko rukwiriye guhabwa ku buzima bwabo ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere agiye ajyanye n’imyaka yabo ndetse n’igihe bagezemo.
Abahungu n’abakobwa bose bakwiriye kuba bafite uburenganzira bungana mu kubona ayo makuru kandi bakayahererwa ku gihe.
Muri yo twavuga nko kumenya neza impinduka zigaragara ku mubiri nko kumera amabere, kugara kw’amatako, kumera insya, kujya mu mihango, kwiroteraho, kuniga ijwi no kugara kw’igituza.Urubyiruko kandi rukwiriye gufashwa mu kumenya uko rwakitwara mu gihe rufite umubano wihariye n’umuhungu cg umukobwa.Ntitwakwirengagiza kandi ko dukwiriye no kubamenyesha amakuru ajyanye no kwirinda gusama inda zitateguwe n’uburyo bwo kuboneza urubyaro muri rusange.

Ni hehe bakwiriye gukura amakuru ku buzima bw’imyororokere?

Hari ahantu henshi urubyiruko rukura amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.Akenshi ayo makuru akaba atizewe cyangwa se atari ukuri bitewe nuri kuyatanga kuko nta bumenyi buhagije kandi bwimbitse abifiteho.

Hamwe mu hantu wakura amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere:

  • Ku barezi bakwigisha ku ishuri
  • Mu biganiro bica ku maradiyo bivuga ku buzima bw’imyororokere
  • Kwa muganga(Kubitaro,ku bigo nderabuzima no ku bajyanama b’ubuzima)
  • Mu bitabo bitandukanye bivuga ku buzima bw’imyororokere
  • Ku babyeyi(ariko igihe nabo babisobanukiwe kuko akenshi usanga baba bafite
  • ubwoba bwo guha amakuru abana babo)

Ababyeyi basabwa iki kugirango urubyiruko rubone amakuru ku buzima bw’imyororokere?

Mu byukuri ababyeyi ni imwe mu nkingi ikomeye mu gutuma urubyiruko rugira amakuru ku buzima bw’imyororokere.

  • Gutinyuka bakumva ko abana babo bakwiriye kuganirizwa ubuzima bw’imyororokere
  • Kwiyungura ubumenyi kugira ngo nabo babe bafite ubumenyi buhagije ku makuru batanga, kuko akenshi ubujiji no kudasobanukirwa kw’ababyeyi ni imwe mu mpamvu ituma batabiganiriza abana babo, tutibagiwe n’ubwoba no kumva ko ari ibiganiro by’abakuru gusa abana bitabareba.
  • Guha umwanya abana babo bakababwira uko bumva ubuzima bw’imyororokere.

Inama

Rubyiruko ni ngombwa ko ugira uruhare mu gushaka kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko ni uburenganzira bwawe.Witinya,baza kuko ni uburenganzira bwawe ugomba gusobanukirwa hakiri kare.
Tinyuka ubaze impinduka ubona ku mubiri wawe kuko ari ngombwa kubimenya hakiri kare kugira ngo umenye uko witwara.
Irinde gushukwa na mugenzi wawe wakubwira ko abizi neza ashaka kugukoresha ku nyungu ze bwite
Gira amatsiko yo kubaza ababyeyi bawe cyangwa se bakuru bawe kuko babifiteho inararibonye ni ubuzima baba baraciyemo.

Yanditswe na: Protogene NSENGIMANA

Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’ubuvuzi.
Umukorerabushake mu muryango wa RVCP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *