UBUGIMBI N’UBWANGAVU
Ese ingimbi/umwangavu ni iki?
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO) uvuga ko ingimbi cyangwa umwangavu ari umuntu ufite imyaka iri hagati y’icumi (10) na cumi n’icyenda (19) y’ubukure.Ni igihe kiza cyane ariko kigoye ,ni igihe umwana akeneye gukurikiranwa ,agasobanurirwa ibyo yibaza byose.Benshi bavuga ko ari igihe cyo kuva mu bwana no kwitegura kuba umuntu mukuru.Iki gihe umwana atangira kwiyitaho birushijeho kuko aba atangiye kwibonamo umuntu mukuru.
Impinduka zigaragara mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi
Bitewe n’imisemburo igiye itandukanye,umuhungu n’umukobwa mu gihe cy’ubugimbi bagira impinduka ku mbubiri zigiye zitandukanye zigaragaza ko bavuye mu cyiciro cyo kwitwa abana bakiri bato.
Ku mukobwa
-Kumera insya
-Kumera amabere
-Kugara mu matako
-kujya mu mihango
-Impinduka mu ijwi
Ku muhungu
-Kumera insya
-Kumera ubwanwa
-Kwiroteraho
-Kugara mu gituza
-Kuniga ijwi
Imyitwarire ikwiriye ingimbi n’abangavu
Ni byiza ko urubyiruko rugira imyitwarire myiza ibabereye,itabatesha agaciro,bakumvira ababyeyi babo n’abandi bantu bakuru kuko abo aribo baba bafite inararibonye ry’ubwo buzima baba baraciyemo nabo.Akenshi abakuru bakemanga imyitwarire y’urubyiruko nko kuba biyandarika,basuzugura bakanishora mu busambanyi imburagihe.Ni byiza ko urubyiruko rugira imyitwraire myiza,harimo:
Kwirinda ababashukisha impano zitandukanye cyane cyane ababaruta bifashishije ibyo utarageraho kandi ukeneye
Kuganiriza ababyeyi ibyo bibaza ku buzima bwabo n’impinduka zitandukanye ugenda ubona ku mubiri wawe
Gusaba ababyeyi ibyo ukeneye mu buzima bwawe bwa buri munsi
Kunyurwa n’ubushobozi ubona iwanyu mufite kandi ugaharanira kutaguranisha ubuzima bwawe amaraha ashira akanya gato
Imyumvire itariyo babeshya ingimbi n’abangavu ku buzima bw’imyororokere
Hari imyumvire abantu benshi bafite ku bijyanye n’ubugimbi n’ubwangavu itagize aho ihuriye n’ukuri. Ni myinshi, gusa muri yo twavuga :
Gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi bikunze kugaragara cyane cyane mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu.
Gukora imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa azana ikibuno kinini
Gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’isugi bikiza virusi itera SIDA
Ni ubugwari kutagira umukobwa cyangwa umuhungu mukundana
Ni ubugwari gukundana n’umuhungu cyangwa umukobwa mutajya mukora imibonano mpuzabitsina
Umwanzuro
Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu habamo ibyo urubyiruko rukenera ndetse n’uburenganzira bwabo bwo gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.Ni igihe kiri hagati y’ubwana n’imibereho y’abantu bakuru.Ni igihe cyo gutera imbere mu bwenge,mu bumenyi,mu mitekerereze no mu mikurire.Ni byiza ko ababyeyi bita ku bana babo bageze muri iki gihe ,ni byiza kandi ko urubyiruko ruganirizwa cyane muri iki gihe kuko bifasha gutegura ahazaza habo neza.
Yanditswe na:
Protogene NSENGIMANA
Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’ubuvuzi
Umukorerabushake mu muryango wa RVCP