IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki?
Iyo tuvuze “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina” abantu benshi bashobora kutabyumva neza. Hagendewe kumategeko ibihugu bitandukanye byo ku isi bisobanura “ihohoterwa rishingiye ku gitsina” mu buryo butandukanye hamwe “bavuga ko ari igitsina gore gusa”.
Nkuko bisobanurwa mu Itegeko N ° 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 ry’u Rwanda; Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni nk’igikorwa icyo ari cyo cyose cyangiza cyangwa gishobora kubabaza umuntu ku mubiri, imitekerereze ye, ku mibonano mpuzabitsina no mu bukungu kubera ko ari umugore cyangwa umugabo. Igikorwa nkicyo gitera kwamburwa umudendezo n’ingaruka mbi. Iri hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo (ku ishuri no mu kazi). ” Iri itegeko rigamije kurinda no Guhana abakora n’abageregeza kugira uruhare mugukora ibikorwa by’ihohoterwa.”
Abagore 1 kuri 3 ku isi bahura n’ihohoterwa mu buzima bwabo.
Uburyo butandukanye umuntu yakorerwamo
Gufatwa kungufu: iri ni ihohoterwa rishingiye kugitsina rikorwa binyuze muloresha imibonano mpuzabitsina
Gushyingirwa ku gahato
Ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo
Gukoreshwa imirimo y’agahato
Gukatwa ibice bitandukanye by’imyanya ndangagitsina
Aho wahurira n’ihohoterwa
Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo bakunze guhura niki kibazo bikabaviramo gutwara inda zidateguwe no kwangirika kwimyanya myibarukiro tutibagiwe no guhagarika amashuri imburagihe.
Mu kazi inshuro nyinshi abagore n’abakobwa bakorera mutubari cyangwa mu mahoteri byagaragaye ko bakunze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikarangira banabicecetse kuko baba bashaka ko batirukanwa ku kazi, bakabura aho berekeza.
Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryangiza ubuzima, icyubahiro, umutekano n’ubwigenge bw’abahohotewe, nyamara abahohotewe bakunze kubiceceka. Abahohotewe bashobora guhura n’ingaruka z’ubuzima bw’imyororokere ndetse bishobora no kuvamo ibibazo byo kutabyara, gutwita batabiteganije, kwikuriramo inda kuko baba batabyishimiye, kugira indwara yo kujojoba (fistula), kwiyahura, ihahamuka, guta ishuri, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na virusi itera SIDA, ndetse bishobora kubaviramo no gutakaza ubuzima.
Wakora iki igihe wahuye n’ihohoterwa?
Igihe wahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (wafashwe ku ngufu) ihutire kujya kwa muganga bagufashe kugusuzuma ubwandu bw’agakoko gatera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuvurwa igihe wakomerekejwe mu myanya ndangagitsina.Wibyihererana tanga amakuru kandi ugaragaze uwaguhohoteye kugira ngo uhabwe ubufasha mu bya mategeko.
Igihe wahohotewe mu bundi buryo nko gukubitwa, gukoreshwa imirimo ivunanye, guhozwa ku nkeke no guterwa ubwoba ,ni byiza ko ubimenyesha inzego z’ibanze ugahabwa ubufasha kuko ihohoterwa iryo ari ryo rysose ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Umwazuro
Akenshi abahohotewe ntibakunze kubigaragaza mu ruhame barabyihorera bikaguma ari ibanga.
Nibyiza ko igihe ubonye uhohotera undi watanga ayo makuru ugatanga umusanzu wawe mu kurinda umuryango nyarwanda twubaka ejo hazaza habanyarwanda.
Ababyeyi barasabwa kugira inama abana babo kwirinda ababashuka kandi bakabamenyesha igihe bagize ikibazo k’ihohoterwa iryo ariyo ryose.Turashishikariza abana kwitabira amahuriro yok u ishuri yo kurwanya ihohoterwa.
Ugize ikibazo kijyanye n’ihohoterwa hamagara imirongo itishyurwa.
3029: ISANGE ONE STOP CENTER
3512: RIB
Yanditswe na:
Felicien UWAYEZU
Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’ubuvuzi
Umukorerabushake mu muryango wa RVCP