KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA
Dusobanukirwe neza kanseri y’inkondo y’umura
Inkondo y’Umura ubundi ni igice cyo hasi kigize umura (nyababyeyi) cyangwa uterus mu ndimi zamahanga kigaragara birebewe mu bice by’imyanyandangagitsina y’umugore kandi ninacyo gituma iyo utwaye inda itavamo kuko gihora gifunze kandi gifunguka gusa igihe umubyeyi utwite yegereje igihe cyo kubyara cyangwa abyara.
Iyo rero ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ushobora kwandura virusi “Human Papilloma Virus /HPV”. Iyo uyanduye iragenda igafata kuri iyi nkondo y’umura hanyuma igatangira kuhamunga buhoro buhoro, igatuma uturemangingo tugize iki gice dukura kandi tukigabanya kuburyo budasanzwe aribyo bigera ku kigero gikabije bikavamo ikibyimba kinini cyane kigenda gikura uko imyaka igenda yiyongera kandi iyi kanseri igera aho ifata nibindi bice by’umubiri byingenzi , twavugamo impyiko n’umutima.
Umuntu ashobora kwandura iyi virusi itera kanseri y’inkondo y’umura ariko ntabimenye, ikazavamo kanseri hashize igihe kirekire. Iyi kanseri cyangwa se ikimungu cy’inkondo y’umura yibasira abagore n’abakobwa bari kukigero cy’imyaka hagati ya 15 na 48 kugeza kuri 55 mu Rwanda.
Iyi kanseri ni iya gatatu muri kanseri zihitana abagore benshi cyane ku isi aho abagore basaga 275,000 bapfa buri mwaka , muri bo 80% baba bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ u Rwanda rurimo.

Nakwandura nte agakoko ka virusi itera kanseri y’inkondo y’umura?
Udukoko dutera kanseri y’inkondo y’umura turimo amoko menshi atandukanye ,gusa hari udukunze gutera iyi kanseri kurusha utundi (HPV18 na HPV16).Inshuro nyinshi wandura iyi virusi binyuze mugukora imibonanompuzabitsina idakingiye cyane cyane abakobwa b’abangavu bayikora bakiri bato. Abagabo nibo bakunze kubika no kugira uruhare runini mu ikwirakwizwa ry’izi virusi.
Ese nibande bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri?
Umukobwa wese cyangwa umugore utarafashe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura akiri umwangavu;
Kuba uri umukobwa waratangiye gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto;
Umukobwa wese cyangwa umugore ukorana imibonanompuzabitsina n’abagabo benshi cyane cyane ukora umwuga w’uburaya.
Kugira umugabo uryamana n’abagore benshi;
Kuba uri umurwayi ubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, uri umurwayi wa diyabete (igisukari), cyangwa urwaye izindi kanseri runaka;
Kuba ubana n’umugabo udasiramuye kuko kariya gahu ariko gakunze kubika izi virusi cyane, kabone nubwo waba utabana n’abagore benshi, bivugwa ko ubundi buri mwana iyo avutse, aba afite ziriya virusi.
Kuba uri umukobwa cyangwa umugore unywa itabi bituma ubudahangarwa bw’umubiri wawe bugabanuka bityo igihe wanduye virusi itera iyi kanseri, igufata byihuse.
Bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura dusangamo:
- Kubona ibintu by’amatembabuzi bidasanzwe kandi binuka bisohoka mu gitsina
- Kuva amaraso mu gitsina
- Kubabara mugihe uri kunyara
- Kumva ubabara amaguru
- Kubabara mugihe cy’imibonano mpuzabitsina
- Guhorana uburibwe bw’umugongo
- Gutakaza ibiro cyane no guhora unaniwe
- Guhora wumva ubabara mu kiziba cy’inda
- Kubona imihango igihe utari uyiteze
- Kunyara cyane bya buri kanya kandi no gufunga inkari bikaba bitagishoboka
- Niba ugaragaza kimwe muri ibi bimenyetso, urasabwa kwihutira kujya kwa muganga kuko iyo iyi kanseri ivuwe mbere ikira kandi ugakomeza ukaba muzima.
Ni ryari nshobora kugaragaza ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura?
Mubusanzwe kugirango iyi ndwara igaragaza ibimenyetso bifata igihe kirekire.
1. Ku mugore ufite ubudahangarwa bw’umubiri n’abasirikare bahagije bo kurinda umubiri, bifata imyaka hafi 15-20 nyuma yo kwandura kugirango igaragaze ibimenyetso. Urugero; niba warakoze imibonanompuzabitsina idakingiye ukandura agakoko ka virusi (HPV18/HPV16) itera kanseri y’ inkondo y’umura ufite imyaka 23, bivuze ko uzagaragaza ibimenyetso mu myaka 38-43 kuzamura.
2. Ku mugore ufite ubudahangarwa bw’umubiri budahagije cyangwa afite abasirikare barinda umubiri bake tuvuge nk’umuntu usanzwe ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, urwaye diabete cyangwa izindi kanseri runaka, akenshi agaragaza ibimenyetso hagati y’imyaka 5-10 nyuma yo kwandura kandi abantu barwaye muri ubu buryo bafite imyaka mike yo kubaho y’ubuzima ugereranyije.
Nakwirinda nte kanseri y’inkondo y’umura?

Umukobwa wese w’umwangavu ugeze kumyaka 12, arasabwa gufata urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rutangwa inshuro ebyiri, hagacamo intera y’amezi atandatu (6) hagati y’izo nkingo 2,kuko aribwo rukora kandi nibwo rubasha kukurinda neza. Ni byiza ko twumva neza akamaro ko gufata uru rukingo kuko bifite akamaro kanini cyane kandi ntangaruka rugira kubuzima bwawe. Uru rukingo ruterwa mu kuboko k’umukobwa kandi rutangirwa ku ishuri, niba utararufata cyangwa ufite inshuti yawe gerageza ushake uko wakikingiza.
Irinde gukora imibonanompuzabitsina idakingiye. Umugore arakangurirwa kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo benshi kuko byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri. Gerageza wirinde kunywa itabi kuko ari ribi cyane ndetse urasabwa kujya kwa muganga igihe cyose ubona utangiye kugaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru.
Abagabo barasabwa kwirinda kuryamana n’bagore benshi ndetse no kwisiramuza kugirango bakomeze kwirinda gukwirakwiza agakoko gatera kanseri y’inkondo y’umura.
Yanditswe na: Felicien UWAYEZU
Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda,ishami ry’ubuvuzi
Umukorerabushake mu muryango wa RVCP