INDWARA ZANDURIRA MU MIBONANO MPUZABITSINA

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni uruhurirane rw’indwara ziterwa n’udukoko duto cyane tutaboneshwa amaso dukwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC  kivugako 3.3% mu bagera kuri miliyoni 6.6 bapimwe muri 2019 basanganwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina:Zimwe mu ndwara zagaragaye murubu bushakashatsi harimo imitezi, mburugu na Hepatite B

Hari ibimenyetso bitandukanye biranga abarwaye izi ndwara, ariko abenshi ntibakunze kugaragaza ibimenyetso niyo mpamvu ari byiza kujya kwa muganga kwisuzumisha igihe cyose ukeka ko waba waranduye zimwe muri izi ndwara.

 Ibimenyetso bikunze kugaragara harimo,kugira umuriro, kuzana udusebe ku gitsina, kuribwa cyangwa  kokera mu gihe uri kwihagarika, no kuzana amashyira, amaraso cyangwa se andi matembabuzi adasanzwe mu gitsina. Iyo izi ndwara zitavuwe neza bishobora kukuviramo ubugumba, kanseri cyangwa se izindi ndwara bikaba byanakuviramo gupfa.

Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikunze kugaragara:

  1. Imitezi(Gonorrhea)

Imitezi ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Neisseria gonorrhea mu ndimi z’amahanga kandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa se umubyeyi akaba yayanduza umwana ari kumubyara. Ibimenyetso by’imitezi bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 2-14 ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, hari n’abayirwarantibagaragaze ibimenyetso. Na none kuba utagaragaje ibimenyetso ntibivuze ko udashobora kuyanduza mugenzi wawe igihe cyose mukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.Imitezi ikunda kwibasira abagabo cyane kurusha abagore.

Ibimenyetso umuntu urwaye imitezi agira harimo  kubabara igihe uri kwihagarika, gukenera kwihagarika kenshi, kuzana amashyira cyangwa se andi matembabuzi adasanzwe, guhisha ku gitsina, kubabara nokubyimba amabya, no kuzana udusebe mu muhogo.

Uburyo bwiza bwo kwirinda imitezi ni ukwifata, byakunanira ugakoresha agakingirizo kandi neza, ukirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi. Ihutire kujya kwa muganga igihe utangiye kugaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru.

2. Mburugu(Syphilis)

Mburugu ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Treponema pallidum mu ndimi z’amahanga kandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa se umubyeyi akaba yayanduza umwana ari kumubyara. Ikimenyetso cyambere kibanza kuza ni agasebe gato katababaza kaza mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa. Akenshi umurwayi ntabwo amenyako kaje. Biragoye kumenya ko urwaye mburugu kuberako ushobora kuyandura hagashira igihe kinini nta kimenyetso wari wagaragaza. Ikindi nuko uko utinda kuyivuza iba ishobora kwangiza izindi ngingo nk’umutima cyangwa ubwonko.

Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ntushobora kuyikura ku musarani bicaraho, gutizanya imyenda, cyagwa se gusangira ibikoresho.

Mburugu iri mu byigiciro 4:

  • Icyiciro cya mbere gitangira hashize nk’ibyumweru 3 cyangwa 4 umaze gukora imibonano mpuzabitsina. Urwara agasebe gato kataryana kaza mu gitsina, mu kibuno cyangwa ahandi agakoko gashobora kwinjirira nko mu kanwa. Umuntu ufite aka gasebe aba ashobora kwanduza mugenzi we byoroshye cyane.
  • Icyiciro cya kabiri kirangwa no kuzana udusebe mu muhogo, ibiheri k’umubiri n’utubara dukunze kuza mu biganza no munsi y’ibirenge, gusa n’ahandi hose ku mubiri bishobora kuhaza. Hari n’abarwayi batatubona tukarinda twikiza. Ibindi bimenyetso bishobora kugaragara muriicyi cyiciro harimo kubabara umutwe, kubyimba inturugunyu, umunaniro, umuriro, guta ibiro, gupfuka umusatsi, no kubabara mu ngingo. Ibi bimenyetso byose bishobora kugera igihe bikagenda, nyamara mburugu yo ntabwo iba ikize, ahubwo ikomeza kwangiza umubiri.
  • Icyiciro cya mburugu itagaragaza ibimenyetso. Ushobora kumara imyaka muri iki cyiciro, ukaba urwaye mburugu, kandi nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Nyamara agakoko ko gakomeza kwangiza umubiri, nubwo nta bimenyetso uba ugaragaza.
  • Icyiciro cya gatatu nicyo cyanyuma. Iki cyiciro kiza iyo umaze igihe kirekire urwaye mburugu, utari wayivuza. Kirangwa no gutakaza ubushobozi bwo kumva, kureba, guta ubwenge, kwibagirwa, kurwara ubwonko, umutima n’izindi ngingo zitandukanye. Iyo warwaye mburugu hagashira igihe kirekire utivuje nibwo ugera kuri icyi cyiciro.

Ni byizako umubyeyi utwite yisuzumisha mburugu kugirango atayanduza umwana atwite. Iyo umwana avukanye mburugu biba bishobora kumuviramo izindi ndwara cyangwa gupfa.

Uburyo bwiza bwo kwirinda mburugu niukwifata, byakunaniraugakoresha agakingirizo kandi neza, ukirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa, no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi. Ibuka kwihutira kujya kwa muganga igihe ugaragaje ibimenyetso byavuzwe ruguru

3. Tirikomonasi(Trichomonas)

Tirikomunasi ni indwara iterwa n’agakoko kitwa trichomonas vaginalis mu ndimi z’amahanga kandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu bagore iyi ndwara irangwa no kwishimagura mu gitsina, hakavamo amatembabuzi anuka, kubabara igihe uri gukora imibonano mpuzabitsina,cyangwa se uri kwihagarika.Iyo umugore urwaye tirikomunasi asamye, abyunze kubyara umwanautagejeje igihe, cyangwa akaba yamwanduza igihe ari kumubyara.

Abagabo nabo barwara tirikomunasi ariko bo nta bimenyetso bagaragaza, gusa ntibibabuza kuyanduza umugore baryamanye nta bwirinzi, nubwo nta bimenyetso we aba agaragaza. Iyo umugabo cyangwa umugore arwaye iyi ndwara, ni byiza ko mwese mwisuzumisha, mukivuriza hamwe.

Uburyo bwiza bwo kwirinda tirikomunasi ni ukwifata, byakunanira ugakoresha agakingirizo kandi neza.

  • Hepatite B na C

Hepatite B na hepatite C biratandukanye, gusa icyo zihuriyeho nuko zose zangiza umwijima, kandi zose zishobora kwandura zinyuze mu mibonano mpuzabitsinaidakingiye. Umwijima ufite inshingano zikomeye mu mubiri w’umuntu harimo gusukura umubiri, kurwanya indwara zandura no kubika ibitunga umubiri. Iyo urwaye umwijima rero, ibi byose ntibiba bigikozwe neza.

Ibimenyetso biranga umuntu urwaye izi ndwara ni umuriro, kubabara mu ngingo, umunaniro, kugira isesemi, gutakaza apeti, kuruka, no kubabara mu nda. Ikindi kimenyetso gikunze kugaragara ni guhinduka k’uruhu cyangwa amaso bikaba umuhondo.

Hepatite B na hepatite C zandurira mu guhuza amaraso n’uyanduye, ibi bishobora guterwa no gusangira ibikoresho bikomeretsa, cyangwa inshinge, mu mibonano mpuzabitsina, cyangwa se umubyeyi akaba yakanduza umwana we ari kumubyara.

Uburyo bwa mbere bwo kwirinda hepatite B ni ukuyikingiza kuko nta muti igira.

Hepatite C ifite imiti ariko nta rukingo igira, ushobora kuyirinda, wirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa cyagwa se imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umwanzuro

Izi ndwara zose zavuzwe haruguru zishobora guteza ingaruka nyinshi zitandukanye,twavugamo kanseri,ubugumba,umwana ufite ibibazo n’ibindi byinshi .Buri wese cyane cyane urubyiruko barakangurirwa gukomeza kwirinda cyane binyuze mu kwifata cg gukoresha agakingirizo igihe cyose bakora imibonano mpuzabitsina ndetse no kwihutira kujya kwa muganga igihe icyo aricyo cyose wagragaje ibimenyetso udasize uwo mwayikoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *