IBIBAZO BIKUNZE KUBAZWA

VIRUSI ITERA SIDA

  1. Ese nakwandura gute Virusi itera sida?

-Mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ukoranye n’uwanduye virusi itera sida

-Gutizanya ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’uwanduye

-Mu gihe umubyeyi atwite,abyara cyangwa yonsa umwana .

  • Ese nakwandura virusi itera sida ndi gusomana?

Oya.Gusa afite agasebe mu kanwa yakwanduza virusi itera SIDA

  • Ese nakandura sida ndyamye ku buriri bumwe,gusangirira ku isahane imwe,kwicara ku musarane umwe,usuhuzanya n’umuntu urwaye sida?

Oya,ntibyanduza SIDA

  • Ese nanduye virusi itera sida nazabaho imyaka ingahe?

Mu gihe ufata imiti neza ubaho ubuzima busanzwe nk’abandi.

  • Ese urwaye sida wabyara umwana muzima

Yego.Igihe ubana n’ubwandu ukaba warasamye ihutire kujya kwamuganga bakurikirane ubuzima bw’umwana wawe.

  • Ese gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwanduye SIDA ni ngomwa gukoresha agakingirizo?

Yego.Kugira ngo mwirinde kwiyongerera ubwandu

  • Ese ukoranye imibonano mpuzabitsina nurwaye sida ufata imiti yakwanduza?

Yego.

  • Ese umuntu yakandura virusi itera sida yakoresheje agakingirizo?

Oya .Keretse igihe yagakoresheje nabi kagacika cyangwa karararengeje igihe.

  • Nkoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu urwaye sida nakora iki?

Wakihutira kujya kwa muganga

  1. Ese umubi undumye warumye n’umuntu urwaye sida nakandura?

Oya.

  1. Ni igihe kingana gute nakoresha ibikoresho bikomeretse byakoreshejwe nuwanduye nanjye nabikorsha nkaba nakandura?

INDWARA ZANDURIRA MU MIBONANO MPUZABITSINA

  1. Mburugu n’imitezi bitandukaniyehe

Imitezi na mburugu byose byandurira mu mibonnao mpuzabitsina, arikobiratandukanye, kuberako byanduzwa n’udukoko dutandukanye. Nubwo bigira ibimenyetso bijya gusa, ariko biratandukanye kuko ibimenyetso bya mburugu biza mu byiciro. Ikindi nuko imitezi ikunze kwibasira abagabo kurusha abagore.

  • Ibimenyetso bya mburugu

Ibimenyetso bya mburugu biza mu byiciro .

  • Icyiciro cya mbere gitangira hashize nk’ibyumweru 3 cyangwa 4 umaze gukora imibonano mpuzabitsina. Urwara agasebe gato kataryana kaza mu gitsina, mu kibuno cyangwa ahandi agakoko gashobora kwinjirira nko mu kanwa. Umuntu ufite aka gasebe aba ashobora kwanduza mugenzi we byoroshye cyane.
  • Icyiciro cya kabiri kirangwa no kuzana udusebe mu muhogo, ibiheri k’umubiri n’utubara dukunze kuza mu biganza no munsi y’ibirenge, gusa n’ahandi hose ku mubiri bishobora kuhaza. Hari n’abarwayi batatubona tukarinda twikiza. Ibindi bimenyetso bishobora kugaragara muri icyi cyiciro harimo kubabara umutwe, kubyimba inturugunyu, umunaniro, umuriro, guta ibiro, gupfuka umusatsi, no kubabara mu ngingo. Ibi bimenyetso byose bishobora kugera igihe bikagenda, ariko mburugu yo uba ukiyirwaye, ahubwo ikomeza kwangiza umubiri.
  • Icyiciro cya mburugu itagaragaza ibimenyetso. Ushobora kumara imyaka muri iki cyiciro, ukaba urwaye mburugu, kandi nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Nyamara agakoko ko gakomeza kwangiza umubiri, nubwo nta bimenyetso uba ugaragaza.
  • Icyiciro cya gatatu nicyo cyanyuma. Iki cyiciro kiza iyo umaze igihe kirekire urwaye mburugu, utari wayivuza. Kirangwa no gutakaza ubushobozi bwo kumva, kureba, guta ubwenge, kwibagirwa, kurwara ubwonko, umutima n’izindi ngingo zitandukanye. Iyo warwaye mburugu hagashira igihe kirekire utivuje nibwo ugera kuri icyi cyiciro.
  • Ibimenyetso by’imitezi

Ibimenyetso umuntu urwaye imitezi agira harimo kubabara igihe uri kwihagarika, gukenera kwihagarika kenshi, kuzana amashyira cyangwa se andi matembabuzi adasanzwe mu gitsina, guhisha ku gitsina, kubabara no kubyimba amabya, no kuzana udusebe mu muhogo.

  • Ese hepatite yandurihe

Hepatite B na hepatite C zandurira mu guhuza amaraso n’uyanduye. Ibi bishobora guterwa no gusangiza ibikoresho bikomeretsa, cyangwa inshinge, mu mibonano mpuzabitsina, cyangwa se umubyeyi akaba yakanduza umwana we ari kumubyara.

  • Ni izihe ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Virus itera Sida, imitezi, mburugu, hepatite B, hepatite C, trichomonas, Chlamydia, herpes…..

  • Ese ushobora kuba ufite izi ndwara kandi utagaragaza ibimenyetso?

Yego. Zimwe muri izi ndwara ushobora kuzigira ntizigaragaze ibimenyetso , bikazagaragara aruko wisuzumishije, cyangwa se aruko zimaze kukuzahaza.

  • Ese ushobora kwanduza izi ndwara kandi utagaragaza ibimenyetso?

Yego. Kuba utagaragaza ibimenyetso ntibivuzeko utayifite, iyo ukoze imibobano mpuzabitsina idakingiye uba ushobora kuyanduza mugenzi wawe.

  • Ese izi ndwara ziravurwa zigakira?

Inyinshi murizo ziravurwa zigakira iyo zivuwe hakiri kare, ariko nka hepatite B nta muti wayo wari wagaragara, gusa ifite urukingo.

  • Ese izi ndwara zigira urukingo?

Inyinshi muri izi ndwara nta rukingo, ariko nka Hepatite B ifite urukingo

  1. Ese umuntu ufata imiti ya Sida neza yakwandura izi ndwara?

Imiti ya Sida, igabanya ubukana bwa Sida, ariko ntikubuza kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyangwa nawe ukaba wayanduza abandi

  1. Ese umuntu uri gufata neza imiti y’izi ndwara yayanduza mugenzi we, baramutse bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye?

Yego. Iyo uteri wamara imiti, nubwo udukoko tuba twacitse integer, ariko ntituba twashize mu mubiri. Niyo mpamvu iyo ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye uba ushobora kuynduza mugenzi wawe.

UBURENGANZIRA KU BUZIMA BW’IMYOROROKERE

  1. Ese ni byiza ko ababyeyi baganiriza abana ubuzima bw’imyororokere?

Yego

  • Ubuzima bw’imyororokere ni iki?

Uburenganzira ku buzima bw’imyororokere: Ni ukuba urubyiruko rwaba ingimbi cyangwa abangavu bahabwa amahirwe yo kugira amakuru ku buzima bw’imyororokere bakayamenya,bagafashwa kwirinda ibishuko bitandukanye ,bagashyigikirwa mu bihe bitoroshye bacamo by’impinduka nyinshi zigaragara hakurikijwe igihe k’imyaka baba bagezemo.Ni uburenganzira bwabo kandi ni inshingano za buri wese cyane cyane ababyeyi mu kugira uruhare mu gutuma bagira amakuru kandi yizewe ku buzima  bw’imyororokere.

  • Ese nakura hehe amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere?

-Kwa muganga

-Ku ishuri

-Ku mujyanama w’ubuzima

-kuri radiyo

-Ku babyeyi

  • Ese nayahe makuru nkwiriye kumenya ku  buzima bw’imyororokere?

kumenya neza impinduka zigaragara ku mubiri nko

-kumera amabere,kugara kw’amatako,

-kumera insya,kujya mu mihango,

-kwiroteraho,kuniga ijwi no

-kugara kw’igituza.

Urubyiruko kandi rukwiriye gufashwa mu kumenya uko rwakitwara mu gihe rufite umubano wihariye n’umuhungu cg umukobwa.

Ntitwakwirengagiza kandi ko dukwiriye no kubamenyesha amakuru ajyanye no kwirinda gusama inda zitateguwe n’uburyo bwo kuboneza urubyaro muri rusange.

  • Ese naganira na mugenzi wanjye ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere?

Yego  ni byiza kuko mufatanya kungurana  ibitekerezo nuko mubyumva.

IHOHOTERWA

  1. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki?

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina  ni igikorwa cyose cyangiza cyangwa gishobora kubabaza umuntu ku mubiri, imitekerereze ye, ku mibonano mpuzabitsina no mu bukungu kubera ko ari umugore cyangwa umugabo haba murugo cyangwa hanze(ku ishuri, mu kazi).

  • Nakora iki igihe mpuye nihohoterwa?

Ihutire kujya kwa muganga kandi ubimenyeshe inzego z’umutekano zikkwegereye.

  • Ese nafasha iki mugenzi wange wahuye n’ihohoterwa?

Muhu murize kandi umufashe kugera kwa muganga byihuse kugirango yisuzumishe kandi anahabwe ubufasha bwibanze n’inama kubuzima bwe.

  • Umubyeyi yakora iki igihe umwana we ahuye n’hihoterwa rishingiye ku gitsina?

Mubeyi cg nawe urera  umwana ufite uruhare rukomeye mukumufasha igihe yahuye ni iki kibazo. Urasabwa kumwitaho , ukamuhumuriza kuburyo bukomeye kandi ukirinda kumuhoza kunkeke kuko byamubangamira bigatuma agira ibibazo byihungabana. Ikindi kandi ihutire kumugeza kwa muganga byihuse kugirango yisuzumishe kandi anahabwe ubufasha bwibanze n’inama kubuzima bwe.

  • Nahungira he igihe murugo bantoteza bampoza kunkeke?

Niba uba mu muryango, ntukwiye guceceka igihe abo mubana mu muryango batakwitayeho. Urasabwa kwegera umujyanama wubuzima kandi ukihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugirango zikurenganure. Ni ngombwa kugira umudendezo uko ubyifuza.

  • Nihehe nakura amakuru agendanye nihohoterwa rishingiye ku gitsina?
  • Hamagara imwe mu mirongo itishyurwa:
  • 3029 kuri “ISANGE ONE STOP CENTER”
  • 3512 “kuri (Rwanda Investigation Bureau) RIB/Polisi Y’U Rwanda”
  • Mu biganiro bya Radio na Televiziyo
  • Ku ishuri (anti-GBV Clubs)
  • Kukigo nderabuzima
  • Kumujyanama w’Ubuzima
  • RVCP (SCORR-Ubuzima program *993#)

INDA ZITATEGANIJWE

  1. Ese nshobora gusama aribwo bwa mbere nkoze imibonano mpuzabitsina?

Yego birashoboka cyane igihe cyose wakora imibonano mpuzabitsina idakingiye uri mu gihe cy’ubrumbuke wasama.

  • Ese ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko nasamye?

-Kubura imihango

-Kugira isesemi(guhurwa)

-Kuruka

  • Ese nshobora gutwara inda nkikuye muri pusine,nkoresheje isume imwe n’umuhungu,uri isugi?

Oya,ntibishobokakubera ko intanga ngabo itabasha koga(kugenda )mu mazi nkuko ibikora igihe iri mu myanya myibarukiro y’umugore

  • Ndamutse nsamye ntabiteguye nabwira nde?

Ababyeyi bawe,abarezi,umujyanama w’ubuzima

  • Eseni gute natwara inda?

Igihe ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi urimu gihe cyawe cy’uburumbuke

  • Nakora iki ngo nirinde inda itateganyijwe?

Kwifata byakunanira ugakoresha agakingirizo cyangwa nubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.

  • Ese inshuti yanjye nayifasha iki yatwaye inda itabiteganije?

Kumufasha kugera ku kigonderabuzima

  • Ese ni ryari natera inda?

Igihe ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi habayeho gusohora n’uwo mwayikoranye akaba ari mu gihe cy’uburumbuke.

  • Ese gukora imibonano mpuzabitsina kumanywa cyangwa uhagaze byatuma udatwita?

Oya,Kuko utwita igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina hakabo gusohora kandi uwo mwayikoranye akaba ari mu gihe cy’uburumbuke

  1. Ese natwara inda ntarajya mu mihango?

Ntago bikunze kubaho,ariko igihe umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina ari ubwa mbere yarageze muguhe ke cy’uburumbuke,ahita asama,bikarangira atabonye imihango yuko kwezi yarigiye kuba kubona imihango kwe kwa mbere.

UKWEZI K’UMUGORE

  1. Ese umukobwa atangira kujya mu mihango ryari?

Umukobwa ashobora kujya mu mohango hagati y’imyaka 9 kugera kuri 15.

  • Ese nabuze imihango igihe kikarenga naba nasamye?

Oya.Ashobora kubura imihango bitewe nuko habayeho impinduka mu kwezi kwe,cyangwa yagize guhinduka kw’amarangamutima tutibagiwe n’imirire

  • Ese nkoze imibonano mpuzabitsina ntago imihango yakongera kundya?

Oya.Ibi ni ikinyoma  kubera ko uku kuribwa kw’imihango guturuka ku kuba hari ugusohoka kw’ibiba byariteguye kwakira umwana muri nyababyeyi .Gukora imibonano mpuzabitsina rero ntibikiza ubu bubabare.

  • Ese kubera iki ukwezi kwanjye kutangana n’ukwa mugenzi wanjye?

Imiterere y’imibiri yacu iratandukanye n’imisemburo nayo ntingana.Bityo rero iminsi igize ukwezi k’umugore ntago ingana.

  • Kuki abahungu batajya mu mihango

Ntago abahungu bafite imyanya myibarukiro nkiyabakobwa kandi imisemburo ntago arimwe.

  • Ese nasama ndi mu mihango?

Byashoboka igihe umukobwa afite ukwizi kugufi kandi guhinduka bityo akajya mu minsi ye y’uburumbuke akiri mu mihango.

  • Ese kuberiki ngira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndi mu gihe cy’uburumbuke?

Nukuberako mu gihe cy’uburumbuke umusembure witwa Estrogen urazamuke bityo bigatuma umukobwa yumba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

  • Ni ibihe bimenyetso byerekana ko ngiye kujya mu mihango,nkirimo na nyuma yayo?

-Kubabara mu kiziba kinda

-kubabara umugongo

-Kuzana udushishi mu maso

-Gutonekara amabere

  • Ni gute nabara ukwezi kwanjye?

Ukwezi k’umugore gutandukanye n’ukwezi tubara kuri kalendari tubariraho iminsi isanzwe.Ni ukuva ku munsi waboneyeho imihango kugera ku munsi ubanziriza uwo uzongera kuboneraho imihango.Iyo ubonye indi mihango , ukundi kwezi kuba gutangiye,

– Ese ukwezi kwawe kumara iminsi ingahe?

– Kurahinduka se cyangwa ntago guhinduka?

Ifashishe ikaramu ujye wandika itariki uboneyho imihango (uwo ni umunsi wa mbere ugize ukwezi kwawe) cyangwa wifashishe kalendari ujye ushyira akaziga ku itariki uboneyeho imihango.

Uko babara ukwezi kumugore

Ukwezi guhinduka ubara mumezi atandatu (6) ukabara ukwezi kwagize iminsi myinshi ugakuramo 11 nukwezi kwagize iminsi mike ugakuramo 18, noneho umwanya usigaye hagati niwo w’uburumbuke.

Urugero:Ukwezi kwa 1 iminsi 28, Ukwezi kwa 2 iminsi 33, Ukwezi kwa 3 iminsi 35, Ukwezi kwa 4 iminsi 27, Ukwezi kwa 5 iminsi 31, Ukwezi kwa 6 iminsi 27.

35-11=24

27-18=9

Ubwo uyu muntu uburumbuke bwe ni kuva kumunsi wa 9 kugeza kumunsi wa 24.

Umuntu ufite ukwezi kudahinduka ufata iminsi igize ukwezi kwawe ugakuramo 14 hanyuma kumunsi ubonye ukaba ushobora kwongeraho cyangwa gukuraho 3, hagati aho ushobora gusama ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Urgero:ukwezi gufite iminsi 30

30-14=16

16+3=19

16-3=13

Ubwo kuva ku munsi wa 13 kugeza kumunsi wa 19 ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ushobora gusama.

  1. Ni iki nakora mu gihe ndi mu mihango?

-Gukaraba umubiri wose igihe ugiye guhindura agatambaro kisuku (kotegisi)

-Guhindura kotegisi nibura 3 ku munsi

-Kutagira ipfunwa ukumva ko ari ibintu bisanzwe biba ku gitsina gore

  1. Ese natwara inda ntarajya mu mihango?

Ntago bikunze kubaho,ariko igihe umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina ari ubwa mbere yarageze muguhe ke cy’uburumbuke,ahita asama,bikarangira atabonye imihango yuko kwezi yarigiye kuba kubona imihango kwe kwa mbere.

Ubugimbi n’ubwangavu

  1. Ubugimbi n’ubwangavu butangira ku myaka ingahe?

Imyaka 11(ku bakobwa)

Imyaka 12(ku bahungu)

  • Ni izihe mpinduka ziba ku mubiri wanjye mu gihe ntangiye igihe cy’ubugimbi /umwangavu?

Ku mukobwa

-Kumera insya

-Kuzana amabere

-Kugara mu matako

-kujya mu mihango

Ku muhungu

-Kuzana insya

-Kumera ubwanwa

-Kwiroteraho

-Kugara mu gituza

-Kuniga ijwi

  • Ese natangira kugira umuntu dukundana ryari?

Igihe cyose ufite ibyiyumviro byo kumva wagira uwo mwagirana umubano wihariye ntakibazo.Icyo ugomba kwitondera nukugira umubano utarimo kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe.

  • Ese gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibiheri mu maso,Bizana amataye…..?

Oya ntago ari ukuri

  • Ese naganiriza ababyeyi banjye ku mpinduka ntangiye kubona ku mubiri wanjye?

Yego ni byiza kugira ngo bagufashe kukugira inama

  • Nk’ingimbi cyangwa umwangavu nakitwara gute?

-Kwirinda ababashukisha impano zitandukanye cyane baba babaruta bakoresha ibyo utarageraho kandi ukeneye

-Kuganiriza ababyeyi ibyo bibaza ku buzima bwabo n’impinduka zitandukanye ugenda ubona ku mubiri wawe

-Gusaba ababyeyi ibyo ukeneye mu buzima bwawe bwa buri munsi

-Kunyurwa n’ubushobozi ubona iwanyu mufite kandi ugaharanira kutaguranisha ubuzima bwawe amaraha ashira akanya gato

Ibi bibazo byegeranyijwe na Team 1:

  1. Protogene NSENGIMANAFina Joyce
  2. UWIDUHAYERachel
  3. KAMIKAZIFelicien
  4. UWAYEZUJosiane
  5. IZEREAnge Marie Reine
  6. UMUBYEYI ISINGIZWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *