KUBONEZA URUBYARO

[pl_row]
[pl_col col=12]
[pl_text]

Kuboneza urubyaro ni uburyo abakobwa, abagore ndetse n’abagabo bakoresha bubafasha kugena umubare w’abana bazabyara kandi bashoboye kurera ndetse n’intera irihagati yabo. Ni uburyo kandi bushobora gufasha umukobwa kwirinda gusama inda atateguye.

Ni ubuhe buryo bwo kuboneza urubyaro

Hari uburyo ni bwinshi butandukanye bwo kuboneza urubyaro.Uburyo bumwe muri bwo bukoresha imisemburo, naho ubundi nta misemburo bugira. Hari uburyo bwihariye kubagabo hari n’ubundi buryo bwihariye ku bagore. Ubu ni bumwe mu buryo bwoku boneza urubyaro twavugaho:

Agapira ko mu mura (IUD)

ubu ni uburyo abagore bakunda gukoresha aho bashyirwamo agapira gato gakozwe mu muri ngabinjiza mu gitsina cy’umugore kakagera kumura. Aka gapira gafite ubushobozi bwo kwica intangangabo ntizibashe guhur an’intanga ngore. Gashobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka 10 kand ikizewe kurugero rwa 99%. Gashyirirwamo kwamuganga gusa!

Agapira ko mu kuboko:

hari abakoresha aka gapira nka bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro. Ni agapira bashyira mu kuboko k’umugore gakoranywe umusembura uzwi nka progestin ugenda urekurwa gakegake mu mu biri mu gihe kingana n’imyaka itatu cyangwa akamara imyaka itanu. Uyu musemburo utuma intanga ngore idasohok abityo umugorea kaba atasama.

Kwiteza urushinge:

ubu ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe gito kingana n’amezi atatu. Uru rushing narwo rukoranywe umusemburo wa progestine utuma intangangore idasohoka. Umugore uhisemo gukoresha ububuryo agomba kujya kwamuganga kwiteza ururushinge burinyuma y’amezi atatu.

Gukoresha ibinini:

Dufite amoko atandukanye y’ibinini. Hari ibifite imisemburo ibiri ariyo oestrogen na progestin, hakaba n’ibigira progestin gusa. Ibi binini byose bikora kimwe! Umugore ufata ibibinini agomba kubifata burimunsi ku isaha imwe dahinduka. Umugore ashobora guhitamo guhagarika ibibinini mu gihe cy’icyumweru kugirango abone imihango.

Ibinini bikoreshwa ukimara Gukora imibonano mpuzabitsina (emergency pills)

ibinini bifatwa umugore atararenza amasaha 72 akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye: ibi binini biboneka ari bibiri cg kimwe bitewe n’icyo umugore akoresha, bikaba bifatwa rimwe nyuma yo Gukora imibonano mpuzabitsina. Bifite umusemburo wa levonorgestrel ukora kimwe nka progestin ubuza kurekurwa kw’intanga ngore.

Impeta bashyira mu gitsina cy’umugore:

ubu ni uburyo bwo kuboneza urubyaro abagore bakoresha aho binjiza agakoresho kameze nk’impeta ahagana inyuma mu gitsina cy’umugore. Iyi mpeta iba ifite imisemburo ya oestogen na progestin. Ikoreshwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu igahindurwa cyangwa igakurwamo iyo umugore ashaka kubona imihango.

Agakingirizo:Agakingirizo:

Nubwo habaho n’udukingirizo tw’abagore, abagabo nibo akenshi badukoresha. Ni uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko agakingirizo gatangira intangangabo bityo ntizigere muri nyababyeyi y’umugore ntasame.

Kubara ukurikije ukwezi k’umugore:

ubu ni uburyo umugore cyangwa umukobwa yirinda Gukora imibonano mpuzabitsina ari mu gihe cye cy’uburumbuke kugirango adasama. Ubu buryo bunazwi nk’uburyo bwakamere.

Kwifungisha:

ubu buryo bushobora gukoreshwa n’ abagore kimwe n’abagabo igihe batifuza kongera kubyara cyangwa igihe abaganga basanze gutwita k’umugore byamugiraho ingaruka zirimo n’urupfu. Ku bagore bakata imiyoboro ihuza imirerantanga na nyababyeyi naho kubagabo, bakata imitoboro iva mu dusabo tw’intanga ijya muri prostate ariho hakorerwa rwivanga n’intangangabo bikabyara amasohoro.

Kwiyakana:

ubu ni uburyo bukoreshwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho umugabo akura igitsinacye mu cy’umugore mbere yuko habaho kurangiza k’umugabo bikabarinda ko umugore yasama. Ubu buryo buragoranye kuko akenshi habaho gutwarwa n’uburyohe bakibagirwa.

Ingaruka zishobora kuva mu kubone za urubyaro

Kuboneza urubyaro harimo inyungu nyinshi cyane mu gutegura ejo hazaza y’umuryango n’imibereho yawe ya buri munsi. Rimwe na rimwe hashobora kuboneka impinduka ku mubiri wawe . Twavuga:

1. Kubabara bidasanzwe uri mu mihango

2. Kubura imihango

3. Umubyibuho ukabijeno

4. Gutinda kongera gusama

Yanditswena: Fina Joyce UWIDUHAYE

Umunyeshuri muri Kaminuzay’u Rwanda

Umukorerabushake mu muryango wa RwandaVCP

[/pl_text]
[/pl_col]
[/pl_row]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *