KANSERI Y’IBERE

Kanseri/ ikimungu ni indwara iterwa no kororoka kudasanzwe k’turemangingo tugize umubiri. Muri 2018, mu Rwanda hagaragaye abagabo 4520, n’abagore 6184 bafite kanseri muri rusange. Mu Rwanda kandi, Kanseri y’ibere niyo kanseri yibasiye abagore (igitsina gore) kurusha izindi. Gusa, ishobora no gufata abagabo. Muri make kanseri y’ibere ni kanseri ifata ibere ryaba iry’umugore cyangwa umugabo. Ishobora gufata ku tunyangingo dushinzwe gukora cyangwa gutwara amashera mu moko, cyangwa se ibindi bice byo mu ibere. Iyo bititaweho, bikaba bishobora gufata n’inturugunyu zo mu kwaha, bityo bikaba byakwira no mu zindi ngingo z’umubiri.

Ibitera kanseri y’ibere

Akenshi 5% bya kanseri z’ibere ziba zaratewe n’uturemangingo fatizo tw’umuntu duteye gutyo. Ugasanga umuntu yaratuvukanye, wenda yaradukuye ku babyeyi.

Mu bindi bishobora gutera kanseri y’ibere harimo:

  • Kuba uri igitsina gore
  • Kuba ufite imyaka myinshi
  • Kuba warigeze kurwara ibere
  • Kuba warigeze kurwara kanseri y’ibere
  • Kuba mu muryango wawe hari abigeze kurwara kanseri y’ibere
  • Imirasire idasanzwe
  • Umubyibuho ukabije
  • Kujya mu mihango ukiri umwana, munsi y’imyaka 12
  • Gucura utinze
  • Kubyara bwa mbere utinze, hejuru y’imyaka 30
  • Kuba utarigeze kubyara
  • Kunywa inzoga

Ibimenyetso bya kanseri y’ibere

Kimwe n’izindi kanseri, kanseri y’ibere ntihita igaragaza ibimenyetso. Dore bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ibere:

  • Utubyimba mu ibere, dutandukanye no mu ibere risanzwe
  • Ibere rishobora guhinduka uko ryanganaga cyangwa uko ryari riteye
  • Imoko igahindukira cyangwa igahinduka
  • Guhinduka k’uruhu rw’ibere rugakomera rukamera nk’igishishwa, cyangwa rugatukura
  • Guhinduka k’uruhu rw’ibere, imoko igatebera mo imbere

Uko wakisuzuma Kanseri y’ibere

Nibyiza kwisuzuma kanseri y’ibere buri gihe murugo byibuze buri kwezi. Kujya kwisuzumisha kwa muganga bikorwa buri nyuma y’imyaka ibiri. Ubushakashatsi bugaragaza ko 40% za kanseri y’ibere ziba zasuzumwe kare zikira.

Kurikiza uburyo butatu (3) bukurikira:

Uburyo bwa 1: igihe uri mu bwogero (douche)

Muri douche usoje koga kora ibi bikurikira: Fata akaboko kamwe ugashyire kumutwe. Akandi gausigaye, koresha intoki zako ukore mu mpande z’ibere wikorakora kugirango wumve niba nta duturugunyu cyangwa icyena kidasanzwe biri mw’ibere.

Uburyo bwa 2: imbere y’indorerwamo
Hagarara imbere y’indorerwamo wemye nta kintu wambaye urebe neza niba amabere yawe niba angana. Ikorere amaboko yawe urebe neza niba nta mabara, utubyimba, cg ahantu hakanyaraye hadasazwe. Ifate nanone mu mayunguyungu wikande. Iki gihe imikaya y’imitsi igize amabere yose irakora bityo bikagufasha kureba niba nta bubabare uri kumva.

Uburyo bwa 3: uryamye kuburiri
umaze koga, wisuzumiye imbere y’indorerwamo, ryama kuburiri wiseguze umusego wongere ukoreshe ukoboko kwawe hanyuma kwa kuboko utiseguje ukagukoresha ukande nkuko wabigenje ukiva muri douche ugenzure byabindi uzenguruke ibere ryose, ukore kw’imoko uza nkuyikama urebe nib anta tuzi cg uturaso tudasanzwe tuvamo igihe udatwite.

Uko wakirinda kanseri y’ibere

  • Kwisuzumisha kanseri y’ibere
  • Kumenya ibere ryawe, ukajya urisuzuma ukareba niba ritahindutse. Ibi nibyiza kubikora utari mu mihango,kuberako mu mihango rishobora guhinduka kandi uri muzima.
  • Kutanywa izoga nyinshi
  • Gukora imyitozo ngororamubiri, byibuze iminota 30 ku munsi
  • Kurya neza
  • Kwirinda umubyibuho ukabije, no kugabanya ibiro

Yanditswe na: Josiane IZERE

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda
Umukorerabushake mu muryango wa RVCP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *