VIRUSI ITERA SIDA MU RWANDA.

[pl_row]
[pl_col col=12]

Ese virusi itera sida ni iki?

Virusi itera SIDA(VIH) ni agakoko gato cyane katabone shwa amaso kangiza ubudahangarwa bw’umubiri bw’uwakanduye. Aka gakoko iyo kageze mu mubiri kibasira uturemangingo dukora nk’abasirikare barinda umuntu indwara.

Iyi virusi itera SIDA yagaragaye mu Rwanda ahagana mu 1984.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera sida buhagaze kuri 3% y’abaturagebose.

VIH na SIDA bitandukanira he?

Abantu benshi bakunze kwitiranya VIH na SIDA. Mu by’ukuri VIH ni agakoko gatera SIDA, naho SIDA ni uruhurirane rw’indwara zizahaza umubiri w’ugafite.

Abenshi mu Rwanda babanan’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafata imiti igabanya ubakana bityo bigatuma batazahazwa ni cyo twita SIDA. Muyandi magambo abantu benshi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ntago barwaye SIDA.

Uko agakoko gatera SIDA gakwirakira

Virusi itera SIDA yandura binyuza mu matembabuzi y’umubiri ariyo: amaraso, amashereka, amasohoro, ururendarwo mu gitsina. Ikwirakwira mu buryo bukurikira:

  • Imibonano mpuzabitsina idakingiye ukoranye n’ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA
  • Gusangira ibikoresho bikomeretsa n’umuntu wanduye
  • Umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite, abyara cyangwa yonsa.

Ibi bikurikira ntabwo byanduza SIDA:

  • Kurara ku buriri bumwe
  • Mu mwuka
  • Mu mazi
  • Gusangira ubwiherero
  • Kurumwa n’umubu warumye uwanduye
  • Gutizanya imyambaro
  • Guhoberana
  • Gusangira

Ibimenyetso by’indwara ya SIDA?

Virusi itera SIDA ntikunze kugaragaza ibimenyetso igihe umuntu akiyandura. Akenshi ibyo bimenyetso bishobora no kugaragara kuzindi ndwara. Niyo mpamvu virusi itera SIDA idapimishwa ijisho. Muri ibyo bimenyetso bya SIDA twavuga:

  • Umuriro
  • Umunaniro
  • Kubira ibyuyanijoro
  • Gutakaza ibiro
  • Gusesa ibiheri kumubiri
  • Kubabara umutwe
  • Kubyimba inturugunyu
  • Isesemi, impiswi no kubabara mu mihigo
  • Ibisebe mu kanwa

Ese hari amakuru atariyo waba uzi kubijyanye na virusi itera sida?

Hari byinshi bivugwa kuri virusi itera sida cyane ko biba bihabanye na makuru nyakuri ahari cyane nkaya akurikira; Abashakanye bombi banduye ngo ntibakwiye gukoresha agakingirizo ariko mubyukuri sibyo kuko mugihe batagakoresheje hari amahirwe menshi yo kongera ubwandu bwagakoko gatera sida hagati yabo. Ikindi sida ngo ni herezo ryubuzima gusa benshi birengagiza ko iyo ufashe imiti neza bikongera igihe cyuburame kuko nkumuntu wanduye udafata imiti abaho kugeza kumyaka itatu bitandukanye nuyifata kuberako we ashobora kubaho igihe kinini cyane. Hakabo nuko wafata imiti yagenewe abanduyeko iyo uyifashe mbere yo Gukora imibonano mpuzabitsina udashobora kuyandura gusa ibina byo sibyo.  Gusa nibyiza kumenya amakuru yizwe ku bijyanye na gakoko gatera sida kuko bifasha mukwirinda ikwirakwizwa hamwe no kuzahazwa nayo.

Uburyo umuntu wanduye agakoko gatera sida yakitwara.

Hari ibigomba gukorwa kugirango umuntu wanduye agakoko gatera sida akomeze kugira ubudahangarwa mu mubiri we hakubiyemo:

  • Gufatai miti neza
  • Kurya indyo yuzuye,
  • Gukurikiranwa na muganga,
  • Gukorasiporo, kunywa amazi menshi, no
  • Kudatakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Uko wakwirinda virusi itera SIDA

Umwanzuro

Ni byiza koburi wese yita ku buzima bwe akamenya ko virusi itera SIDA ari mbi kandi yugarije isi.Virusii tera SIDA nta muti nta n’urukingo. Ni ngombwa cyane kwifata , aho bidashoboka ugakoresha agakingirizo kandi neza. Kuwanduye nawe agakurikiza inama ahabwa na muganga afata imiti ye neza.Twibuke kandi ko amagara asesekara ntayorwe.

  • Kwifata: Ni byiza kwifata ukirinda Gukora imibonano mpuzabitsina igihe utarashaka kuko aribwo buryo bwizewe 100% bwo kwirinda virusi itera SIDA.
  • Ubudahemuka: Ku bashakanye ni byiza kudacana inyuma kuko bituma nta waca hirya ngo abe yazana ubwandu bwa virusi itera SIDA mu muryango.
  • Agakingirizo:
  • Igihe wananiwe kwifata ni byiza gukoresha agakingirizo kuko kagabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku kigerocya 60% tutibagiwe nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yanditswe na: KAMIKAZI Rachel

Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi wungirije, RVCP Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *